Ladda ner PDF
Tillbaka till listan med berättelser

Inkuru ya Agostino

Skriven av LIDA Italia

Illustrerad av Billie Cejka Risnes

Översatt av Abisange Iragena Sandrine

Uppläst av Nkulikimfura Olivier

Språk rwanda

Nivå Nivå 5

Läs hela berättelsen

Reading speed

Automatisk avspälning


Nitwa Agostino, mfite imyaka 51. Nkora akazi ko gushyira abantu ibiryo nkoresheje igare. Mfite abakobwa babiri ariko tuganira gake cyane. Mama wabo ntitukibana kubera ko twatandukanye.


Mbana na mama kubera ko ntashobora kwishyura ubukode nyuma yo gutandukana n’umugore wanjye. Gukodesha inzu birahenda cyane muri uyu mujyi.


Mu mezi make ashize, hari ikigo nakoragamo amasuku. Nasanaga ibyangiritse, ngaterura amakarito, ndetse nkanafasha undi wese ubikeneye. Umunsi umwe, icyo kigo cyaranyirukanye. Sinumvaga impamvu.


Nabonye abantu benshi bashyiraga abantu ibiryo bakoresheje amagare. Kuko nzi gutwara igare nagiye gusaba akazi mu kigo gikomeye kizobereye mu kugemurira abantu ibicuruzwa. Bampa amayero ane kuri buri ncuro ngemuye. Nkorera amayero 40 ku munsi nagira amahirwe akaba 60. Hari n’abakiriya bampa tipu.


Iyo naruhutse ntibanyishyura, yewe n’iyo naba ndwaye, mbese nta burenganzira namba. Ntekereza ko ibyo bidakwiriye, gusa nkeneye akazi. Abenshi mu bandi bakozi dukorana ni abimukira baturutse mu bice bitandukanye by’isi.


Abenshi mu batwara ibintu, buri munsi bakomerekera mu mpanuka. Ubwo umwe mubatwara ibintu ufite imyaka 25 yagongwaga n’imodoka agahita apfa, ni bwo ubuyobozi bwatangiye kutwitaho. Birababaje kuba byarasabye ko apfa kugira ngo babone kutwitaho.


Njye n’abandi dukora akazi kamwe bo mu bindi bigo, twafashe isomo rijyanye n’uburenganzira bw’abakozi twahawe n’ishyirahamwe ryo muri ako gace. Baduhaye ubujyanama ku by’amategeko ku buntu. Twarahatanye cyane kugira ngo tubone uburenganzira busesuye kandi duhabwe agaciro.


Nyuma y’igihe kinini imvune zacu zatanze umusaruro. Ikigo kimwe gikomeye kigemurira abantu ibicuruzwa cyaciwe amande menshi ndetse gitegekwa gutanga akazi gahoraho. Ni ubwa mbere mu mateka y’isi yose byari bibayeho. Bisa nk’aho ibintu bitangiye kujya mu buryo.


Skriven av: LIDA Italia
Illustrerad av: Billie Cejka Risnes
Översatt av: Abisange Iragena Sandrine
Uppläst av: Nkulikimfura Olivier
Språk: rwanda
Nivå: Nivå 5
Creative Commons Licens
Detta verk är licensierat under en Creative Commons Erkännande 4.0 Internationell Licens.
Valmöjligheter
Tillbaka till listan med berättelser Ladda ner PDF