Ishati ya Ali irashaje. Akeneye indi nshyashya.
アリのシャツはぼろぼろになってきた。新しいのが必要だ。
Agiye mu isoko gushaka imyenda mishya.
彼は新しい服を探しにショッピングモールにやって来た。
Ageze mu isoko abura aho iduka ry’imyenda riherereye.
ショッピングモールに服屋が見当たらない。
Yinjiye mu iduka kubaza aho ari ho. Arabajije ati: “Ni he nagurira imyenda?”
だれかに聞いてみようと思い、店に入って「服屋はどこですか」とたずねた。
Umucuruzi amweretse ku rundi ruhande rw’isoko. Iduka ry’imyenda riri ku rundi ruhande!
店の主人はモールの向かい側を指した。服屋は反対側にあったのだ!
Ali arinjiye maze atangira gushaka ishati. Amashati ni manini kuri we, kandi arahenze cyane.
アリは店に入って、シャツを探した。だがシャツはどれも大きすぎる。値段もかなり高い。
Ahubwo yiguriye amapataro kubera ko bari barimo kuyateza. Afashe umwanzuro wo kuzagura ishati mu kwezi gutaha yahembwe.
代わりに、新しいズボンを買うことにした。セールになっていたからだ。シャツは来月の給料が出てから買うことに決めた。